URUBYIRUKO RWO MURI INES RWAHAWE UMUKORO

25 May 2024

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 24 Gicurasi 2024, ni umunsi  Umuryango mugari wa INES-Ruhengeri wari wahariye kwifatanya n’u Rwanda Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Igikorwa cyo Kwibuka ku rwego rwa INES-Ruhengeri cyabanjirijwe n’Igitambo cya Misa yo gusabira Abatutsi bazize Jenoside. Iki gitambo cya Misa cyatuwe saa 6:45’ za mu Gitondo n’Umuyobozi wa Kaminuza, Padiri Dr. Jean Bosco Baribeshya.


Ku gicamunsi, umuryango mugari wa INES-Ruhengeri n’abashyitsi bakoze Urugendo rwo Kwibuka rwaturutse ku cyicaro cya kaminuza rwerekeza ku Rwibutso rw’Akarere ka Musanze rwahoze ari Urukiko rw’Ubujurire rwa Ruhengeri (Cour d’Appel Ruhengeri).


Kuri uru rwibutso ruruhukiyemo imibiri y’abasaga 800 bakusanyijwe mu yahoze ari Sous-Prefecture ya Busengo [ubu ni mu Karere ka Gakenke] n’abari baturutse mu ma Komini ya Kigombe na Kinigi, abitabiriye basobanuriwe amateka yarwo.  

Nyuma y’uru rugendo, igikorwa cyo Kwibuka cyakomereje muri INES-Ruhengeri ahatangiwe ubutumwa bukangurira urubyiruko guharanira ko amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo atazongera kubaho ukundi.


Ibi byasabwe n’Umuyobozi wa INES-Ruhengeri, Padiri Dr. Jean Bosco Baribeshya wavuze ko kuba mu bibukwa harimo urubyiruko rwari mu mashuri makuru na kaminuza bigomba gusigira urubyiruko isomo ko rugomba kwamaganira kure uwashaka gusubiza u Rwanda muri ayo mahano.

Ibi kandi byanagarutsweho n’Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Bwana Maurice Mugabowagahunde wari umushyitsi mukuru wavuze ko urubyiruko rwifuzwa ari urwitandukanya n’abiyise abacurabwenge.


Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bwana Maurice Mugabowagahunde

Ati « Kuri iyi nshuro ya 30, tuzirikane ibyo twanyuzemo dufata ingamba zo kutazabisubiramo. Rubyiruko turifuza ko mwatandukana n’abiyise abacurabwenge maze mukagira uruhare mu guhangana n’abapfobya Jenoside ku mbuga nkoranyambaga, musigasira ibyagezweho.»

Ibarura rusange ry’Abaturage ryo muri 2022 ryagaragaje ko hejuru ya 60% bya miliyoni 13,246,394 z’Abanyarwanda ari urubyiruko.

Ibi nibyo impuguke zishingiraho zigaragaza ko urubyiruko ‘Young Generation’ rukwiye kwitabwaho by’umwihariko, rugasobanurirwa neza amateka y’u Rwanda kuva mu mashuri mato kugeza mu makuru na kaminuza kugira ngo rurusheho kumenya aho u Rwanda rwavuye bityo ruharanire kutazahasubira.



You Might Also Like

    29 June 2024

    On June 28, 2024, a delegation from INES-Ruhengeri, our institute of Applied Sciences, actively par…

    LEARN Now
    15 June 2024

    On May 17, 2024, FruiFresh, featuring Uwera Providence from INES-Ruhengeri, secured the first prize…

    LEARN Now