Kwibuka 31: INES-Ruhengeri yifatanyije n’Abanyarwanda mu Gikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

10 May 2025

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 09 Gicurasi 2025, ni umunsi Umuryango mugari wa INES-Ruhengeri wari wahariye kwifatanya n’u Rwanda Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Igikorwa cyo Kwibuka ku rwego rwa INES-Ruhengeri cyabanjirijwe n’Igitambo cya Misa yo gusabira Abatutsi bazize Jenoside. Iki gitambo cya Misa cyatuwe saa 6:45’ za mu Gitondo n’Umuyobozi wa Kaminuza, Padiri Dr. Jean Bosco Baribeshya.


Ku gicamunsi, umuryango mugari wa INES-Ruhengeri n’abashyitsi bakoze Urugendo rwo Kwibuka rwaturutse ku Rwibutso rw’Akarere ka Musanze rwahoze ari Urukiko rw’Ubujurire rwa Ruhengeri (Cour d’Appel Ruhengeri) rwerekeza ku cyicaro cya kaminuza.


Kuri uru rwibutso ruruhukiyemo imibiri y’abasaga 800 bakusanyijwe mu yahoze ari Sous-Prefecture ya Busengo [ubu ni mu Karere ka Gakenke] n’abari baturutse mu ma Komini ya Kigombe na Kinigi, abitabiriye basobanuriwe amateka yarwo.  

Nyuma y’uru rugendo, igikorwa cyo Kwibuka cyakomereje muri INES-Ruhengeri ahatangiwe ubutumwa bukangurira urubyiruko guharanira ko amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo atazongera kubaho ukundi.

Ibi byasabwe n’Umuyobozi wa INES-Ruhengeri, Padiri Dr. Jean Bosco Baribeshya wavuze ko kuba mu bibukwa harimo urubyiruko rwari mu mashuri makuru na kaminuza bigomba gusigira urubyiruko isomo ko rugomba kwamaganira kure uwashaka gusubiza u Rwanda muri ayo mahano.


Ibi kandi byanagarutsweho na Umuyobozi wa IBUKA, washimye INES-Ruhengeri ku gutegura iki gikorwa, anashimira abafatanyabikorwa bose bagize uruhare mu bikorwa byo Kwibuka31. Yashishikarije urubyiruko kwibuka ko igihugu cyubatswe n’Inkotanyi, ashimangira ko:

“Iterambere ryose dufite turikesha Inkotanyi. Mujye musobanurira abantu ku mbuga nkoranyambaga ko mu Rwanda nta moko ahari. Twese turi Abanyarwanda.”

Ibarura rusange ry’Abaturage ryo mu 2022 ryagaragaje ko hejuru ya 60% by’Abanyarwanda miliyoni 13,246,394 ari urubyiruko. Ibi nibyo impuguke zishingiraho zigaragaza ko Young Generation ikwiye kwitabwaho by’umwihariko, igasobanurirwa amateka y’u Rwanda kuva mu mashuri y’inshuke kugeza muri kaminuza, kugira ngo irusheho gusigasira ibyagezweho no kwiyemeza kutazagarura amateka mabi.


Ibi byanashimangiwe na Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Musanze, Madamu Uwanyirigira Clarisse, wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango. Yibukije urubyiruko ko kwibuka atari umuhango gusa, ahubwo ari igikorwa gikomeye cyo gusigasira amateka no kubaka u Rwanda twifuza. Yagize ati:

“Twibuke, twiyubaka, tunarwanya icyo ari cyo cyose gishobora kudusubiza inyuma. Kwibuka ni uguharanira ukuri, ni uguhangana n’abahakana cyangwa bagoreka amateka, ni ugushyigikira abarokotse Jenoside mu rugendo rwabo rwo gukira ibikomere no kugira icyizere cy’ejo hazaza.”

Yibukije kandi urubyiruko ko rugomba gukoresha ubumenyi rwigira muri INES-Ruhengeri mu nyungu rusange z’igihugu, no kuba intangarugero mu kwimakaza ubumwe, ubwiyunge n’ubudaheranwa.




You Might Also Like

    11 October 2024

    On October 10, 2024, students from INES-Ruhengeri's Land Survey Year 4 program embarked on a field …

    LEARN Now
    05 May 2025

    On 1st May 2025, INES-Ruhengeri marked Labour Day by honouring outstanding staff members for except…

    LEARN Now
    19 September 2024

    INES-Ruhengeri celebrated the inauguration of the Busengo Living Lab, a key development in Rwanda's…

    LEARN Now
© 2025 INES-Ruhengeri