Abanyeshuri ba INES-Ruhengeri basuye Urwibutso rwa Ntarama n’urwa Nyamata

29 April 2024

Kuri uyu wa gatandatu, tariki 27 Mata 2024, itsinda ry’abantu 91 barimo  abanyamuryango ba RPF Inkotanyi, abanyamahanga biga muri INES_Ruhengeri, n'abakozi bayobowe na, Dr.SINDAYIGAYA Samuel, Umuyobozi wungurije ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi akaba na Chairman wa RPF Inkotanyi TaskForce  ya INES-Ruhengeri basuye Urwibutso rwa Ntarama n’urwa Nyamata zombi ziherereye mu karere ka Bugesera maze basobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi 1994.

Evode RWANGOMBWA, umukozi ushinzwe urwibutso rwa Ntarama, yatangiye ashimira INES-Ruhengeri kuba yazanye abanyeshuri, b’abanyarwanda n’abanyamahanga kugira ngo nabo bige amateka. Yakomeje avugako by’akarusho  kuba baherekejwe n’ubuyobozi bw’ikigo ibi bigaragaza kubiha agaciro.

Photo: Evode RWANGOMBWA niwe wakiriye abanyeshuri ba INES-Ruhengeri ku rwibutso rwa Ntarama

Mubyo Rwangombwa yasobanuye harimo kuba Jenoside yarateguwe igihe kinini na Leta ikaza guhagarikwa n’umuryango wa FPR Inkotanyi, uyu munsi tukaba twibukako Imana yakoresheje abasore n’inkumi biyemeje gutanga ibishoboka byose ngo bahagarike ubwicanyi.

Nyuma yo gusobanurirwa amateka agize urwibutso rwa Ntarama, abanyeshuri babajije ibibazo, basura urwibutso, bashyira indabo ku rwibutso maze bahava bakomereza Ku rwibutso rwa Nyamata.

Ku rwibutso rwa Nyamata, bakiriwe n’umukozi ushinzwe Urwibutso Eric MUHAYURUKUNDO maze atangira asobanura amateka ya Jenoside yakorewe abantu bashinguye mu Rwibutso rwa Nyamata.

Photo: Eric MUHAYURUKUNDO niwe wakiriye abanyeshuri ba INES-Ruhengeri ku rwibutso rwa Nyamata

Aha naho abanyeshuri babajije ibibazo maze barasubizwa, basura ibice byose bigize urwibutso, bashyira indabo ku rwibutso, batera inkunga urwibutso maze barataha.

Dr. SINDAYIGAYA Samuel, Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi muri INES-Ruhengeri, yashimangiyeko u Rwanda rwemera amateka yarwo ababaje kandi ko hashyizweho ingamba zikomeye zo gukumira Jenoside n’ingengabitekerezo yayo aho iva ikagera, cyane cyane binyuze mu bwitange bw’abanyeshuri.

Photo: Dr. SINDAYIGAYA Samuel, Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi muri INES-Ruhengeri, yatanze ubutumwa.

Dr. SINDAYIGAYA yavuzeko n’ubwo ishuri rikuru rya INES-Ruhengeri rishyira imbaraga mu kwigisha ubuhanga bw’amasomo yo mu ishuri, ariko bafasha n’abanyeshuri gukoresha ibyiyumviro byose, bikubiyemo kumva, kureba, gukorakora, no kwitegereza, kugira ngo bibafashe kugira imyumvire ihamye ari nayo mpamvu baba babazanye gusura urwibutso.

Muzindi mpanuro Dr. SINDAYIGAYA yasabye abanyeshuri baturuka mubindi bihugu bitari U Rwanda biga muri INES-Ruhengeri nabo bari bagiye gusura urwibutso kugira ubumwe n’amahoro, bakigira  ku ngaruka z’amacakubiri zagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Ati: “Nujya ureba mugenzi wawe ujye umwibonamo kuko no muri Bibiliya Itegeko risummba ayandi yose ni Itegeko ry’urukundo.”

 

Photo: Umuhango wo gushyira indabo ku rwibutso.

Photo: Igikorwa cyo gutera inkunga Urwibutso.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata ruherereye mu karere ka Bugesera  hakaba haruhukiye imibiri y’abarenga ibihumbi mirongo ine na bitanu.

Urwibutso rwa jenoside rwa Ntarama, ni imwe mu ngoro ndangamurage esheshatu za jenoside mu Rwanda hakaba haruhukiye imibiri y’abarenga ibihumbi bitanu.


You Might Also Like

    23 June 2023

    From 18-27 June 2023, INES-Ruhengeri is hosting the African Mathematical School under the theme: " …

    LEARN Now
    06 October 2022

    Deputy Vice-Chancellor in charge of Academics and Research at INES-Ruhengeri, Dr. Samuel Sindayigay…

    LEARN Now
    10 February 2022

    INES-Ruhengeri received the representatives of Forum for African Women Educationalists (FAWE) Rwand…

    LEARN Now
© 2023 INES-RUHENGERI